Home
Home » Entertainment » IZISOBANUYE
IZISOBANUYE Apk

IZISOBANUYE 1.0 APKs

  • Version: 1.0
  • File size: 7.13MB
  • Requires: Android 4.1+
  • Package Name: com.izisobanuye.android
  • Developer: ISHIMWE NGABO Christophe
  • Updated: April 18, 2021
  • Price: Free
  • Rate 3.60 stars – based on 53 reviews
The description of Digital World IZISOBANUYE

We provide IZISOBANUYE 1.0 APKs file for Android 4.1+ and up. IZISOBANUYE is a free Entertainment app. It's easy to download and install to your mobile phone.
Please be aware that ApkPlz only share the original and free pure apk installer for IZISOBANUYE 1.0 APKs without any modifications.

The average rating is 3.60 out of 5 stars on playstore. If you want to know more about IZISOBANUYE then you may visit ISHIMWE NGABO Christophe support center for more information

All the apps & games here are for home or personal use only. If any apk download infringes your copyright, please contact us. IZISOBANUYE is the property and trademark from the developer ISHIMWE NGABO Christophe.

Ni ukuri kuva kera ko umusomyi azarangazwa nibisomwa kurupapuro iyo urebye imiterere yarwo. Kimwe no kuri iyi porogaramu ntibizabatangaze muyitinzeho bitewe n'imiterere yayo iborohereza gushakisha cyangwa gukurikirana amashusho ayirimo.

IZISOBANUYE zigabanyijemo ibice bibiri, harimo IZIRANGIRA ndetse n'IZIHEREREKANA. IZIRANGIRA ni filime ifite inkuru irangira mu gice kimwe ariko birashoboka ko abakoze iyo filime bakora izindi filime zifite inkuru zitandukanye ariko zifitanye isano na filime zabanje. Mu gihe IZIHEREREKANA zo inkuru aho irangiriye mu gace kamwe ari ho ikomereza mu gace gakurikira bityo ugasanga izo filime zo ziba ndende cyane. Ugifungura iyi porogaramu bwa mbere uhingukira ku IZIRANGIRA, kugirango uhindure ujye ku IZIKURIKIRANA uzakanda hejuru iburyo ahanditse ahari akamenyetso ka televisiyo ugahita wimukira mu IZIKURIKIRANA.

Hano hari uburyo bwinshi ushobora gushakisha filime muri iyi porogaramu:

AHABANZA

Ahabanza niho umuntu ahingukira agifungura porogaramu, uhasanga filime duheruka kongera muri iyi porogaramu "IZIHERUKA", izimaze kurebwa na benshi "IZIKUNZWE" ndetse n'izimaze igihe gito zikinwe "IZIGISOHOKA".

IBYICIRO

Buri filime yose igira icyiciro ibarizwamo, ishobora no kuba mu byiciro byinshi icyarimwe. Uko uhisemo icyiciro (imirwano, urukundo, inkuru zishushanyije, …) hagaragara filime zicyirimo.

IMYAKA

Bitewe n'itariki filime yasohokeye, ushobora gushakisha ukurikije imyaka zakiniwemo. Hari abashaka filime za cyera ariko batibuka nk'amazina yazo cyangwa bashaka kumenya filime zisohotse vuba.

IBIHUGU

Burya rero hari abantu bakunda filime zikomoka mu bihugu runaka, hano ushobora guhitamo filime ukurijie igihugu ikomokamo. Iyo filime ifite inkomoko nyinshi, icyo gihe hano usangaho igihugu yisangamo cyane.

ISHAKIRO

Ni uburyo twashyizeho bwo gushakisha urutonde rwa filime ugendeye ku nyuguti cyangwa umubare utangira izina ryayo utiriwe uryandika ryose. Mu gihe uzi izina rya filime cg uzi ijambo rimwe mu izina ryayo, hano hazagufasha nibura wanditsemo inyuguti 2 ziboneka mu izina ryayo maze ugategereza ko hari izo urubuga rukubonera.

Iyi porogaramu iguha uburyo bwo kureberamo (streaming) filime cyangwa kuzimanura (downloading).

Show More
All Version